Print

Mu buryo butangaje, umukecuru yakijijwe na Lionel Messi ubwo yari agiye kwicwa na Hamas

Yanditwe na: Emmy 8 March 2024 Yasuwe: 1655

Ibi byabaye mu mwaka ushize ubwo abarwanyi ba Hamas bagabaga igitego muri Israel mu mu Majyepfo ya Israel mu gace ka Nir Oz kibbutz, gusa byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 8 Werurwe 2024.

Aba barwanyi bageze mu rugo rw’umukecuru w’imyaka 90, bamushimutana n’abo mu muryango we babajyana muri Gaza. Nyuma yo kugera muri Gaza abarwanyi ba Hamas bashatse kumwica, maze avuga ko akomoka muri Argentine aho Lionel Messi avuka.

Akimara kuvuga uyu mukinnyi abarwanyi bahise bareka kumwica ahubwo bifotozanya nawe aba atabawe na Lionel Messi gutyo.

Ubwo uyu mukecuru yaganiraga n’ikinyamakuru Fuente Latina, yavuze ko ubwo bari bagiye kumwica atumvaga ibintu bari kumubwira bitewe nuko atazi ururimi rw’Icyarabu cyane ariko akoresha bike yari azi mu cyarabu ababwira ko akomoka muri Argentine aho Lionel Messi avuka, bahita bamubwira ko bamukunda ubundi iby’intwaro babishyira hasi barifotozanya.