Print

Kabuga yabuze igihugu kimwakira akomeza kwibera muri gereza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 March 2024 Yasuwe: 1331

Kabuga w’imyaka 89, akomeje gufungirwa by’agateganyo muri gereza ya Loni i La Haye, mu Buholandi, nubwo adategereje kuburana nkuko bigendekera abandi, ndetse nta nubwo biteganyijwe ko azimurirwa muri gereza nshya nk’uko bimeze ku bahamwe n’icyaha.

Ahazaza he hazaterwa n’igihugu kizemera kumwakira. Ku ya 26 Gashyantare, abacamanza bategetse ko hashakwa abashobora kumwakira.

Mu kwezi kwa Kamena 2023, abacamanza bo mu rugereko rw’iremezo rw’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) rw’i La Haye (The Hague) mu Buholandi, banzuye ko Kabuga adashobora kuburanishwa kubera uburwayi bwo kwibagirwa cyane, ariko bavuga ko hakwiye kubaho ubundi buryo bwo kumuburanisha.

Mu kwezi kwa munani uwo mwaka,Urukiko rw’ubujurire rwategetse ko uyu arekurwa kubera uu burwayi bwo mu mutwe.

Icyo cyemezo cyafashwe n’inteko y’abacamanza batanu, Carmel Agius, Burton Hall, Liu Daqun, Aminatta Lois Runeni N’gum na José Ricardo de Prada Solaesa, bayobowe n’uwo mucamanza Carmel Agius.