Print

Ubwato bwo muri RDC bwayobeye mu Rwanda bukora impanuka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 March 2024 Yasuwe: 1778

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko ubu bwato bwagize ikibazo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, biturutse ku kuba umushoferi wabwo yananiwe kubuyobora, kubera ikibazo kitaramenyekana.

Ati “Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana, harakekwa ikibazo tekiniki ariko harimo harakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri, gusa mu bagenzi 33 bari muri ubu bwato nta wakomeretse cyangwa ngo ahatakarize ubuzima, ubu bose bakaba bari ku ruhande rw’u Rwanda kugira ngo bafashwe gusubira muri Congo”.

ACP Rutikanga avuga ko nubwo nta wakomerekeye muri iyi mpanuka, ubu bwato bwaturutse muri Congo bwangije ubundi bwato buto bwo ku ruhande rw’u Rwanda butanu (5).

ACP Rutikanga avuga ko ubwo bwato bwayobeye mu Rwanda buvuye muri Congo, kugira ngo buhave bisaba ubundi bwato bwo kubukurura, naho Abanyekongo barimo barashakirwa uburyo basubira iwabo bakoresheje inzira y’amaguru.

Ati “Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Karere ka Rusizi, rurimo gushaka uburyo aba baturage bakongera gusubizwa mu gihugu cyabo, banyuze ku mupaka batongeye guca mu mazi”.

Amakuru mashya avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Werurwe 2024, ubu bwato ari bwo bwavuye ku kirwa cya Nkombo, bukomereza i Bukavu.