Print

Umukinnyi ukomeye wa filimi yahishuye impamvu yahisemo gushaka ku myaka 46

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 March 2024 Yasuwe: 1154

Uyu mukinnyi wa filime muri Nollywood, Rita Dominic, yavuze ko yashakaga gushyingirwa ku mpamvu zikwiye aho kubikoreshwa n’igitutu cy’abo mu muryango we n’inshuti.

Madamu Dominic, umaze imyaka ibiri arushinze,yavuze ko yahuye n’abasore benshi beza ariko akabona batujuje ibyo yifuzaga kandi ko atari wa muntu uhatiriza ibyo abona bitashoboka.

Uyu mukinnyi w’amafilime yagize ati: "Nifuzaga kumenya neza ko nshyingiwe ku mpamvu zikwiye, atari ku mpamvu ziturutse ku gitutu cy’abantu."

Ndetse na mbere y’uko nshyingirwa, igitutu cyari kimaze imyaka myinshi, ariko nacyimye amatwi.

Nkuko nahoraga mbivuga, narongowe n’umugabo w’inzozi zanjye ntabwo ari uwo abantu banyifurizaga.

Hagize ibitagenda neza ejo, ni njye wasigara nkusanya ibice, ntabwo ari umuryango."

Rita Dominic na Fidelis Anosike bashyingiranywe mu buryo bwa gakondo muri Mata 2022.

Umuhango w’ubukwe busanzwe wabereye mu majyaruguru ya Yorkshire, mu Bwongereza, mu Gushyingo 2022.

Ibi birori bikomeye byitabiriwe cyane na bagenzi babo bakorana.