Print

Ubuhinde: Abafana bashatse kwica umukinnyi w’Umunyafurika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 March 2024 Yasuwe: 1811

Muri videwo yashyize hanze, itsinda ryabafana bari bariye karungu, bagaragaye bakubita umukinnyi witwa Dairrassouba Hassane Junior bamuziza ko ari umwirabura.

Hagati aho, umugabo wari wambaye t-shirt y’umweru yagaragara akingira Hassane ibipfunsi n’inkoni. Uyu mugabo kandi yagerageje kuvugana n’aba bantu bari barakaye ngo batuze.Umukinnyi yagaragaye asohoka anyuze ku marembo.

India Today yatangaje ko ibi byabaye nyuma y’uko uyu mukinnyi bivugwa ko yakubise umwe muri abo bantu bamwibasiye.

Icyakora we yavuze ko iyi mbaga y’abantu yamwibasiye imutuka ku ruhu. Igipolisi cya Areekode cyakiriye ikirego cya Hassane.

Hassane yagize ati: “Abafana banyise ’inkende yo muri afurika’ n’injangwe y’umukara ’, banantera amabuye anyikubita ku mutwe. Nibasiwe kubera ibara ry’uruhu rwanjye, ubwoko bwanjye kandi naratutswe. "

Dairrassouba Hassane Junior yaguzwe n’ikipe ya Jawahar Mavoor kugira ngo ayikinire irushanwa ryitwa sevens football rikinwa n’amakipe akoresha abakinnyi barindwi gusa.Iri rushanwa rirakunzwe cyane muri Kerala.

Amakipe yo mu buhindi akunze kugura abakinnyi bo muri Afurika y’Iburengerazuba kugira ngo atware iri rushanwa ari nayo mpamvu bitabaje uyu.