Print

Bruce Melodie yasabye The Ben kuba umunyamwete akareka imikino

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 March 2024 Yasuwe: 902

Mbere yo kujya muri Amerika,Bruce Melodie yanze kujya muri America atavuze kuri The Ben aho yemeje ko bidakwiriye ko umuntu yanga akazi ngo akore ibitamwinjiriza.

Ati:"Ntabwo ntekereza ko imikino iruta imirimo.Nubwo ntigeze mvuga ko [The Ben] ari umunebwe ariko ntabwo ari umunyamwete.Njyewe ntabwo nakwishimira kuvuga ngo narakinnye hari kuba akazi.

Burya akazi karabanza,iyo umuntu adakora ntabwo anahembwa kandi gukena biva ku kuntu umuntu yitwaje umwanya afite n’ukuntu yawukoresheje."

Bruce Melodie avuze ibi nyuma y’aho mu minsi mike The Ben yavuze ko batakoranye indirimbo kubera impamvu nyinshi zirimo ko wenda ashobora kuba yari arimo gukina imikino yo kuri mudasobwa akunda cyane,ntabihe umwanya.

The Ben yemeye ko yari yemeye gukorana indirimbo na Melodie ariko ntibabasha guhuza ngo ikorwe.