Print

Umugabo yafunzwe azira kurunguruka umupangayi we w’umugore yambaye ubusa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 March 2024 Yasuwe: 2758

Ubwo uyu mugore w’imyaka 25 yarimo kwambara, nyir’inzu yakodeshaga witwa Shayne Mafoche w’imyaka 24 ngo yamurungurukiye mu idirishya ry’icyumba cye.

Uyu mugore yaratunguwe abonye Mafoche amureba, niko kumutonganya kubera ibi bikorwa bye. Mu kumusubiza, Mafoche yaramututse maze yerekeza ku muryango w’inzu ye.

Mafoche yahise atangira kwiyereka uyu mupangayi we. Yahise akuramo ipantaro aramwegera afashe igitsina cye, bituma uyu mupangayi ahunga ava mu cyumba.

Uwahohotewe yahise ajya kurega kuri sitasiyo ya Polisi ya Kumalo, bituma Mafoche atabwa muri yombi.

Abednico Ncube, umuvugizi wa polisi ya Bulawayo, yemeje ibyabaye anashimangira ko imyitwarire ya Tom ifatwa nk’icyaha.

Yagize ati :"Kurunguruka umuntu yambaye ubusa n’icyaha. Ibikorwa bya Mafoche n’icyaha ntabwo byemewe."