Print

Rubavu: Ubuyobozi bwahishuye impamvu bwafungiye umubyeyi w’abana batanu mu nzererezi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 March 2024 Yasuwe: 1178

Visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Madame Ishimwe Pacifique, yabwiye Radio&TV10 dukesha iyi nkuru ko uyu yajyamwe mu kigo kinyuzwamo by’igihe gito abananiranye nyuma yo kuvuga ko aziyahura asimbutse etaje.

Yongeyeho ko inzobere mu buzima bwo mu mutwe zirimo kumuganiriza aho afungiye, ku buryo ngo amaze kumva ndetse ko yananditse asaba imbabazi.

Visi Meya Ishimwe Pacifique yagize ati: ’Arataha mbere y’uko iki cyumweru kirangira.’

Uyu mubyeyi asanzwe akodesherezwa n’akarere kuko nta mikoro afite.

Bimwe mu byagendeweho kugira ngo umuryango utuzwe muri uriya mudugudu ni ukuba abawugize batarenze bane, nk’uko Visi Meya abivuga.

Umuryango wa Mukamana ugizwe n’abantu batandatu bityo ntibemerewe kuhatura.

Akarere kavuga ko azubakirwa inzu ye bwite mu cyiciro kizakurikurikiraho.