Print

Ingabo za Uganda ziryamiye amajanja

Yanditwe na: Emmy 19 March 2024 Yasuwe: 1973

Uyu mutwe usanzwe ufite ibirindiro mu mashyamba ya Congo umaze igihe winjira muri Uganda ukagaba ibitero mu duce duhuriramo abantu benshi nko mu mijyi, mu nsengero ndetse no mu bigo by’amashuri.
Umuvugizi wungirije w’Igisirikare cya Uganda, Colonel Deo Akiiki, mu itangazo yasohoye ku wa Mbere yavuze ko hari itsinda ry’abarwanyi ba ADF binjiye muri Uganda ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
UPDF yaburiye abaturage ko uyu mutwe uri gutegura ibitero by’iterabwoba muri Uganda, ibasaba "gukomeza kuba maso mu rwego rwo kwirinda kugirwaho ingaruka n’iterabwoba rya ADF".

Muri Kamena umwaka ushize ADF yagabye igitero gikomeye mu karere ka Kasese icyiciramo abanyeshuri babarirwa muri 40.

Ni igitero uyu mutwe wagabye kuri Uganda mu gihe kuva muri 2021 ingabo z’iki gihugu zagabye ibitero bikomeye ku birindiro uyu mutwe ufite mu mashyamba ya Congo, gusa zikaba zarananiwe kuwurandura burundu.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni cyakora yakunze kuvuga ko biriya bitero byatanze umusaruro mwinshi, ngo kuko hari ibyihebe byinshi byo muri uriya mutwe byishwe, birimo n’ibikuru.