Print

Apotre Yongwe yasubikiwe igihano nyuma yo gukatirwa umwaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 March 2024 Yasuwe: 1031

Rwategetse ko igihano yahawe gisubikwa mu gihe cy’umwaka umwe.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Yongwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Apôtre Yongwe yashinjwaga gushukisha abantu kubatinyisha ikibi kugira ngo bamuhe amafaranga abasengere abandi akabizeza icyiza.

Urukiko rwasuzumye niba ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha byashingirwaho ahamwa n’icyaha.

Bwagaragaje ko ubwo Yongwe yerekwaga amashusho abwiriza ndetse anasaba abantu kuzana amaturo ngo babone ibyo babuze, yemeye ko ari aye.

Apôtre Yongwe yaburanye yemera icyaha anagisabira imbabazi.

Urukiko rushingiye ku itegeko ryerekeye itangwa ry’ibimenyetso mu nkiko, rwagaragaje ko kuba Apôtre Yongwe yemera icyaha, rusanga yaragikoze kandi agomba kugihanirwa.

Rushingiye ku kuba yaraburanye yemera icyaha, igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri kigomba kugabanywa agahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750 Frw.

Rwavuze ko ibyo bigano bisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe.