Print

Perezida Kagame yatangije umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 March 2024 Yasuwe: 2000

Ni umwiherero watangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe mu 2024, ku Intare Arena i Rusororo.

Witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ndetse n’abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye.

Intego y’uyu mwiherero ni ukurebera hamwe uko aba bayobozi barushaho kugira uruhare muri gahunda zigamije kugera ku ntego u Rwanda rwihaye mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Umwiherero ni igikorwa kimaze kumenyerwa kuva mu 2004, aho abayobozi mu nzego zitandukanye bava mu biro bagahurira hamwe kugira ngo bungurane ibitekerezo ku buryo barushaho kunoza inshingano zabo.

Hanafatwa ingamba zo gushimangira ubwuzuzanye bw’inzego zitandukanye, iza Leta, iz’abikorera, n’abandi bafatanyabikorwa, mu rwego rwo gufasha Igihugu kugera ku cyerekezo cyo kwigira no kwigenera ejo heza.