Print

RIB yafunze umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko wasabye ruswa abari mu irushanwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 March 2024 Yasuwe: 695

Ukekwaho icyaha akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje hanategurwa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yatangaje ko Niyigena Patrick, yifashishije umwanya w’akazi afite muri Minisiteri y’Urubyiruko akinjira mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutoranya abarushije abandi, mu irushanwa ry’Urubyiruko rwo kwihangira imirimo n’udushya ruzwi nka YouthConnekt Awards.

Yajyagamo akareba imyirondoro agatoranya amazina y’abarushanwa, ngo yarangiza akabahamagara abaka amafaranga kugira ngo bazaze ku rutonde rw’abazatsindira ibihembo bizatangwa muri iri rushanwa rya YouthConnekt Awards, 2024.

Ntabwo haramenyekana umubare nyakuri w’amafaranga y’indonke yakiriye biciye muri ibi bikorwa, gusa haracyakorwa iperereza.

Icyaha gusaba no kwakira indonke kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

RIB irashimira abakomeje gutanga amakuru ku cyaha cya ruswa inibutsa ko badakwiriye kugihishira kuko kigira ingaruka ziremereye kw’iterambere ry’igihugu.