Print

Rayon Sports y’abagore yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya mbere igikinnye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 March 2024 Yasuwe: 1656

Rayon Sports y’Abagore yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere nyuma yo gutsinda Muhazi United igitego 1-0 kuri uyu wa Gatandatu.

Gikundiro iri gukina Icyicuro cya Mbere ku nshuro ya mbere, itwaye igikombe hakibura umukino umwe.

Iki gitego 1-0 cyatsinzwe na Mukandayisenga Jeanine uzwi nka ’Kaboy’.Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF Women Champions League.

Rambura WFC na Freedom WFC zamanutse mu cyiciro cya kabiri

Indi mikino yabaye:

- Inyemera 0-0 Bugesera WFC

- Es Mutunda 0-2 AS Kigali

- Indahangarwa 1-1 Freedom

- Fatima WFC 4-0 Rambura WFC