Print

M23 yirukanye FARDC muri Kivuye nyuma yo guhangana bikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 March 2024 Yasuwe: 2434

Iyi mirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu yasize ingabo za Leta, FARDC, SADC, Abarundi na Wazalendo bakwiriye imishwaro, ibice barimo bifatwa na M23.

Amakuru aturuka i Kibumba avuga ko ingabo za FARDC zagerageje gusunikira inyeshyamba za M23 muri Parike ya Virunga biba iby’ubusa.

Sosiyete sivile muri Nyiragongo ivuga ko imbunda nini zakoreshejwe ubwo FARDC yasubizwaga inyuma na M23.

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka yanditse kuri X ko ku bufasha bwa MONUSCO, Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ryarashe ku baturage rwagati muri Kibumba.

Yagize ati ” Ubutegetsi butemewe bwa Kinshasa bugomba gukurikiranwa ku byaha by’intambara n’ibyibasiye ikiremwamuntu.”

Ku ruhande rwo muri teritwari ya Masisi, kuri uyu wa gatandatu, FARDC, FDLR, Abacanshuro, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi na SADC bohereje ibisasu biremeye mu baturage bo muri Kivuye.

Amakuru avuga ko umutwe wa M23 ari wo ukigenzura Kivuye n’utundi dusozi tuyikikije yirukanyeho FADLR yari imaze imyaka ihagenzura.

Ni nyuma y’imirwano yo ku wa Gatanu yabereye i Musaki, Karuba n’i Bihambwe no mu bindi bice byerekeza Masisi Centre.

IVOMO:Umuseke