Print

FARDC yagabye ibitero mu duce M23 yafashe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 March 2024 Yasuwe: 2088

Nkuko sosiyete sivile yabitangaje,iyi mirwano yatangijwe na FARDC yabereye ahitwa Mushaki Bihambwe.

Abaturage benshi bahunze ndetse imirwano ikomeje gufata intera ikomeye mu burasirazuba bwa Congo.

Indi mirwano yakomereje mu mudugudu wa Bihambwe wari wafashwe na M23 mu minsi ishize, ubarizwa hafi y’agace ka Rubaya kazwiho cyane gucukurwamo amabuye y’agaciro.

Hari andi makuru avuga ko FDLR,Nyatura,SADC n’ingabo z’u Burundi bagabye ibitero kuri M23 ahitwa Kibumba birangira iri huriro rihawe isomo rikomeye.

Abaturage benshi bahangayitse, barasaba kurindwa.