Print

Uwabaye umuyobozi wa AS Kigali yatabaye ikipe yari mu bihe bibi cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 March 2024 Yasuwe: 1111

Ibibazo ntibirakemuka ariko abakinnyi bijejwe ko bihabwa umurongo nyuma y’iminsi yari ishize ntawe ushaka kubavugisha.

Mu minsi ishize abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali bafashe icyemezo cyo guhagarika akazi, kubera imishahara y’amezi hafi atanu baberewemo.

Amakuru aravuga ko Shema Fabrice wigeze kuyiyobora uri muri gahunda ze z’akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari we ukemura ikibazo.

Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko Shema yasabye abakinnyi gusubira mu kazi hanyuma akabashakira imishahara y’amezi abiri.

Byitezwe ko basubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere mu gihe ku wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe, bazabona undi mushahara ariko bakaba bemeye gukomeza akazi mu gihe hagishakwa ibindi bisubizo.

N’ubwo iyi kipe yakomeje kugorwa n’amikoro muri uyu mwaka, Umujyi wa Kigali wo nk’Umuterankunga Mukuru wayo, uherutse kuvuga ko amafaranga miliyoni 150 Frw ugenera iyi kipe, yose wamaze kuyayiha nta deni ubafitiye ry’ifaranga na rimwe.

Andi makuru avuga ko nyamara bahabwa aya mafranga bari babwiwe ko bazahabwa andi nkayo iyakoresha igice cya mbere cya shampiyona arashira.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 34 mu mikino 24 ya shampiyona imaze gukina.

Ku rundi ruhande,Kiyovu Sports iheruka guhemba mu kwezi kwa 11,iri mu mazi abira kuko abakinnyi ngo bashaka kuzayihima bakanga gukina imikino itatu ya nyuma igaterwa mpaga izatuma isubira mu cyiciro cya kabiri.