Print

Vinicius Jr yaririye imbere y’abanyamakuru nyuma y’ubugome yakorewe n’abafana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 March 2024 Yasuwe: 1856

Vinicius Junior ukinira Real Madrid yaganiriye n’abanyamakuru mbere y’umukino wa gicuti wa Brazil na Espagne, uzabera i Santiago Bernabeu.

Vinicius yabajijwe ibibazo bitatu bijyanye n’irondaruhu yahuye naryo mu myaka mike ishize ararira .

Vinicius yavuze ko yifuza gukina umupira agakora ibishoboka byose mu gufasha ikipe ye ariko atifuza kubona abirabura bahura n’ibibazo.

Ati: "Mubabarire.Ndashaka gukina umupira, ngakorera byose ikipe yanjye n’umuryango wanjye, sinifuza kubona abirabura bababara.

Sinigeze ntekereza kuva muri Espagne, kuko ibyo byaba bihaye abagira irondaruhu ibyo bashaka ”.

“Ntabwo ngiye kuva mu ikipe nziza ku isi”.

“Ngiye gukomeza gushikama no gukomera kuko perezida n’ikipe [Real Madrid] baranshigikiye”.

Vinicius Jr yibasiwe bikomeye n’abafana ba Valencia mu mwaka ushize bamutuka ku ruhu biratinda.

Icyo gihe,umufana yarasakuje yita Vinícius Jr "inkende" mu gice cya kabiri cy’umukino.