Print

FERWAFA yashyize hanze ingengabihe y’uko imikino ya shampiyona isigaye izakinwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 March 2024 Yasuwe: 1147

Shampiyona y’u Rwanda mu cyiciro cya mbere mu bagabo izakinwa kugeza ku ya 12 Gicurasi uyu mwaka.

Nta gihindutse,APR FC izaba izashyikirizwa igikombe cya 22 cya shampiyona ikina n’Amagaju.

Urugamba rusigaye muri iyi shampiyona n’urwo kumenya amakipe azamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Iyi shampiyona iragaruka guhera mu mpera z’iki cyumweru hakinwa umunsi wa 26 wa shampiyona.APR FC irusha Rayon Sports iyikurikiye amanota 13.