Print

Ababikira bafunguye akabari bazajya bigishirizamo ijambo ry’Imana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 March 2024 Yasuwe: 1886

Umubikira Guadalupe wavukiye i Miami yagize ati: "Ntekereza ko abantu benshi batekereza ko bitangaje, kubera ko batigeze babibona. Ariko murabizi, ntabwo ari icyaha kunywa inzoga".Akomeza avuga ko akabari ari "umuryango ufunguye kuri twe ngo tuvuge ubutumwa ".

Aba babikira bo muri Hermanas Peregrinas de la Eucaristia bafashe imirimo yo muri aka kabari gaherereye hanze y’umujyi wo muri Basque witwa Vitoria bakambuye abitwa Benedictine monks, bifuje ko ba kavukire aribo bagakoramo.

Aba ba monks bari batuye hano kuva mu mwaka wa 1923 ariko bagiye muri Nzeri 2022 kubera impamvu zirimo n’ubusaza.

Umwaka ushize,ababikira 18 biganjemo abakomoka muri colombia,baje kureba kano kabari kitwaga "Pater" bar,hanyuma bakita Amaren Etxea (Mother’s House).

Muri weekend ya mbere aka kabari kamaze gufungurwa,bigahurirana n’icyumweru gitagatifu,aba babikira bambaye imyenda nk’iyabakira abakiriya mu kabari ariko hejuru bambara ivara,hanyuma bakira abaje babagana.

Umwe mu bakiriya bahageze witwa Maria Elena Saez,yagize ati: "Narabikunze kubera ko nakomeje kubabona bishimye kandi bamwenyura,batanga amahoro n’ibyishimo."

Uyu yiyemeje ko nta handi azongera kunywera uretse aha.