Print

Gasabo: Umusore yiyahuriye kuri etaje ndende nyuma yo kuribwa akayabo muri Betting

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 March 2024 Yasuwe: 3732

Birakekwa ko yiyahuye kubera ko yari amaze kuribwa amafaranga Miliyoni eshanu mu mikino y’amahirwe ibizwi nka betting aho yakinnye ibyitwa akadege.Yiyahuriye ku nyubako ya Promise House.

Ababibonye bavuze ko uyu musore yariwe na betting arangije arazamuka yijugunya hasi agwa mu gikari ahita apfa.

Umwe yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ati: "Amaze kuribwa nibwo yafashe umwanzuro wo kujya kwiyahura.

Ntabwo ndi kubyiyumvisha,kubetinga miliyoni eshanu."

Undi yagize ati: "Yabetinze miliyoni eshanu barazirya,ahitamo kwiyahura."

Aba baturage bavuze ko uyu musor yizize kuko yananiwe kwakira ko yariwe kariya kayabo muri iyi mikino y’amahirwe.

SP Twajamahoro Sylvestre,Umuvugizi wa police mu mujyi wa Kigali yavuze ko nta gihamya gihari cyerekana ko yiyahuye kuko yariwe muri Betting,gusa hagikorwa iperereza.

Amakuru avuga ko uyu musore yananiwe kwakira ko yariwe ariya mafaranga,kuko izi miliyoni 5FRW zitari ize,ari umuntu wari uyamuhaye ngo ayajyane kuri Banki.