Print

Ingabo za SADC ziyemeje kuva muri Mozambike kubera impamvu ikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 March 2024 Yasuwe: 2477

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mozambique, Veronica Macamo,yabitangarije itangazamakuru nyuma y’ibiganiro Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yagiranye na mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema uyoboye SADC.

Yagize ati “SAMIM ifite ibibazo by’ubukene. Natwe tugomba kwita ku ngabo zacu rero ntitwabasha kwishyura ingabo za SAMIM. Ibihugu byacu ntabwo byashoboye gutanga imisanzu ihagije.”

Macamo yatangaje ko uretse n’ibibazo by’ingengo y’imari nke, SADC yahisemo gushyira imbaraga mu butumwa bw’ingabo zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko SADC yumva muri Mozambique umutekano waragarutse ku buryo hatagikeneye imbaraga za gisirikare nko mu Burasirazuba bwa RDC, ahabaye isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro yica abaturage kandi igahanganira amabuye y’agaciro.

Ubutumwa bw’Ingabo za SADC n’abapolisi bwiswe ‘SAMIM’.Aba bageze mu gace ka Pemba muri Mozambique muri Kanama 2021.

Ikibazo cy’umutekano muke muri Mozambique cyatangiye kuva mu Kwakira 2017, ubwo intagondwa zitwaje intwaro zivuga ko zigendera ku matwara ya Islam zagabaga igitero mu Karere ka Cabo Delgado muri Mozambique.

Ingabo n’abapolisi ba SADC boherejwe muri icyo gihugu gufatanya mu kurwanya iterabwoba n’izi ntagondwa.

Aba bahasanze ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda ziri gukora akazi gakomeye aho zirukanye ibyihebe zigarura amahoro mu ntara zimwe na zimwe.