Print

Umukinnyi yiyahuye nyuma y’iminsi mike akoze ubukwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 March 2024 Yasuwe: 2111

Alelegn Azene,yari umukinnyi wo hagati utanga icyizere wakiniraga Bahir Dar City.Balageru T.V. yasobanuye ko urupfu rwe rutunguranye.

Amakuru yo ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko uyu mukinnyi yiyahuye gusa ntihavuzwe icyaba cyateye uyu mukinnyi kwiyahura.

Abakurikirana imikino ya Ethiopian Premier League bavuga ko yari umukinnyi w’umuhanga cyane.

Amakuru yatanzwe na Balageru avuga ko Alelegn aherutse gushyingirwa mu migenzo y’itorero ryitwa Ethiopian Orthodox Tewahedo Church.


Alelegn yiyahuye nyuma y’iminsi mike akoze ubukwe