Print

Umupasiteri w’umutubuzi yafunzwe azira gushaka abagore babiri icyarimwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 March 2024 Yasuwe: 1214

Orlando Coleman yasuye amatorero y’abirabura menshi muri Amerika yitwikiriye umwambaro w’idini, abeshya abagore benshi birangira abagize abagore.

Uyu mugabo w’imyaka 51 y’amavuko yimenyekanishaga mu matorero mashya nk’umwe mu bayobozi b’idini, kandi yashoboye kubeshya byibuze abagore 10 batandukanye arabarongora.

Coleman, ukomoka i Houston, yiyerekanaga nk’uwashinze amatorero menshi ndetse n’umuvugabutumwa w’umurokore ku mbuga nkoranyambaga.

N’ubwo yemeye icyaha cyo gushaka abagore babiri muri Nyakanga 2023 agahabwa gasopo,yashakanye n’undi mugore nyuma y’amezi abiri.

Ubu, amaze imyaka isaga itatu mu buroko kubera gushaka abagore benshi kuva muri 2019.

Umushinjacyaha w’akarere ka Harris, Kim Ogg yagize ati: "Impamvu iki cyaha cyisubiramo n’uko umunyabyaha atuburira abagore akabakoresha kugira ngo abakuremo inyungu.

"Uyu mugabo yakoresheje itorero kugira ngo ahishe uburiganya bwe kandi yirengagije inshingano no kwirengera ibyaha."

Muri Texas gushyingirwa n’abantu barenze umwe icyarimwe bishobora gutuma uhabwa igifungo kigera ku myaka 10.

Abashinjacyaha bavuga ko Coleman ashaka abagore benshi kubera inzu n’amafaranga. Coleman iyo amaze kwigaragaza nk’umupasitori cyangwa umwepiskopi,ahita asaba umugore bahuye ko bashyingiranwa. Umugore ubyemeye, yimukana na we akamuha inzu ye n’ibiryo.