Print

Nyirakuru wa The Ben na Green P yatabarutse ajyanwe kwa muganga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 March 2024 Yasuwe: 861

Mukangarambe Yunia yari umukecuru ukuze ariko ugifite imbaraga nk’uko benshi bo mu muryango we babivugaga.

Umwe mu bo abereye nyirakuru yagize ati “Nyogokuru yatabarutse mu gitondo nka saa kumi n’imwe. Yaguye mu nzira bamujyanye kwa muganga. Yari amaze nk’amezi abiri arwaye ariko ntabwo yigeze aremba yari afite imbaraga!”

Mukangarambe Yunia ni nyirakuru wa The Ben ubyara nyina. Abitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamella bibuka ifoto y’uyu mucyecuru abari hagati bateruye impano bombi bamugeneye.

Hari hashize amezi arindwi aba bahanzi bapfushije se ubabyara.