Print

Gen Muhoozi yatanze isezerano rikomeye nyuma yo gutangira imirimo mishya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 March 2024 Yasuwe: 1608

Yijeje ko mu nshingano ze azaharanira kuzamura imibereho myiza y’abasirikare.

Ku wa 21 Werurwe mu 2024 nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.

Nyuma y’icyumweru iki cyemezo gifashwe, kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe, habayeho umuhango wo guhererekanya ububasha.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya 4th Division headquarters,Gulu,wari uyobowe n’umujyanama wihariye wa Perezida mu bwirinzi n’umutekano ,Gen Caleb Akandwanabo, uzwi ku izina rya Salim Saleh.

Gen Muhoozi ni umugabo w’imyaka 50 akaba umubyeyi w’abana batatu. Yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukira muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho Se (Yoweri Kaguta Museveni) yabaga.

Ni imfura mu muryango w’iwabo akaba ari na we muhungu rukumbi Perezida Museveni afite.