Print

Alves yakoze igikorwa gitangaje nyuma yo kuva muri gereza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 March 2024 Yasuwe: 2576

Uyu mukinnyi wahoze akinira ikipe ya Barcelona yarekuwe nyuma yo kwishyura ingwate ya miliyoni imwe y’amayero (£850,000).

Uyu munya Brazil yahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu umugore mu Ukuboza 2022,byatumye akatirwa igifungo cy’imyaka ine n’igice.

Ubwo yajuririraga iki gihano, Alves w’imyaka 40,nyuma yaje gufotorwa asohoka muri gereza yitwa Brians 2 kuwa mbere ari kumwe n’umunyamategeko we, Ines Guardiola.

Nyuma yo kurekurwa akarya za Burgers atari aheruka,uyu mukinnyi yahise akoresha ikirori kidasanzwe n’umuryango we n’inshuti kugeza mu gitondo nkuko ibinyamakuru byo muri Espagne.

Alves bivugwa ko yarimo kwizihiza isabukuru ya se yaherukaga.Ibi birori byabereye mu nyubako ye iri ahitwa Esplugues de Llobregat afatanyije n’uwahoze ari umugore we Joana Sanz.

Alves yakiniye amakipe arimo Barcelona,Juventus na PSG.