Print

Umugore yamennye amazi ashyushye ku mugabo we bari bamaze amezi abiri gusa bashyingiranwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 March 2024 Yasuwe: 3018

Ibi byabereye mu gace ka Kontangora gaherereye muri nigeria muri Leta ya Niger.

Uyu mugabo, Abdullahi, waganiriye kuri Telefoni na Daily Trust, aryamye mu bitaro bikuru bya Kontagora, yavuze ko hari hashize amezi abiri gusa ashyingiranywe n’uyu mugore, nyuma y’urupfu rw’umugore we wa mbere.

Yavuze ko yashwanye n’uyu mugore nyuma yo kumubona kenshi aganira n’abandi bagabo kuri telefoni ubuhagarara.

Abdullahi yasobanuye ko nyuma y’amezi abiri bashyingiranwe, uyu mugore yanze kwimukira iwe bituma ajya iwabo kuburana ngo bamwohereze cyangwa bamusubize inkwano ze.

Yavuze ko ku mugoroba wo ku wa kabiri w’iki cyumweru, umunsi ibyo byabereye, umugore we yamuhamagaye kuri telefoni ngo aze mu rugo igitaraganya, hanyuma amubwira ko atagishishikajwe no kubana nawe,ko hari umuntu ushaka kumusubiza inkwano ye.

Yavuze ko icyo gihe yari kuri telefone n’umugabo bikekwa ko ari umukunzi we.

Yongeyeho ati: "Icyo gihe, nararakaye ngerageza kumwaka telefoni maze afata icyuma kugira ngo akintere ariko nashoboye kukimwambura".Uyu mugore wari utetse amazi yahise yiruka arayazana ayamumenaho.

Ntacyo ubuyobozi bw’ako gace bwatangaje kuri iyi nkuru.