Print

Umutoza yirukanwe azira gutereta umukobwa yatozaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 March 2024 Yasuwe: 1125

Uyu wahoze ari umutoza wa Everton, Kirk w’imyaka 45, yari yarahagaritswe kuva ku ya 8 Werurwe mu gihe iperereza ryakorwaga n’iyi kipe.

Umwungiriza we Jennifer Foster n’umutoza w’ikipe ya mbere Stephen Kirby nibo batozaga ikipe igihe Kirk yari adahari kuva ku ya 9 Werurwe.

Muri kiriya gihe Leicester yageze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza mu gikombe cya FA Cup nyuma yo gutsinda Liverpool ibitego 2-0.

Icyakora ikipe yatsinzwe imikino ibiri ya Women Super League na Tottenham na Brighton.

Ubu iyi kipe yatandukanye n’uyu mutoza wavukiye i Edinburgh nyuma y "igihe kinini mu iperereza ku myitwarire ye."

Leicester City yavuze ko yirukanye Kirk kubera kwica amategeko agenga imyitwarire byatumye akazi ke kagenda nabi.

Ikipe n’ubundi yahawe bariya babiri bari bayifite.

Kirk ntaragira icyo atangaza ku mugaragaro ku byerekeye ibi birego.