Print

Perezida Tshisekedi yemeje ko gahunda yo gutera u Rwanda itavuyeho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 March 2024 Yasuwe: 1680

Mu kiganiro Perezida Tshisekedi yagiranye n’ibinyamakuru birimo Le Monde, yabajijwe niba gahunda yo gutera u Rwanda igihari, asubiza ko hagitegerejwe ko inzira z’ibiganiro zirangira.

Ati” Yego, ariko habanje kubaho ibikorwa byinshi bya dipolomasi, atari ukuvuga ko hari igitutu cyashyizwe kuri RDC ahubwo ari ukugira ngo turebe ko haboneka amahoro. Ntabwo nahisemo iyi nzira kubera ko mfite intege nke, ahubwo ni uko nari mfite icyizere ko hari icyo yagezaho.”

Tshisekedi yavuze ko yashatse gutanga amahirwe ya nyuma ku nzira y’amahoro mbere yo gukoresha intwaro.

Ati “Ni inzira yo gutanga amahirwe ya nyuma mbere y’uko dusubiza abadushotora kuko ibikenewe turabifite.”

Perezida Kagame aherutse kubwira Jeune Afrique ko adafata amagambo ya Tshisekedi nk’imikino.

Ati “Kubera iki ntabiha agaciro? Tshisekedi ntacyo atakora mu gihe cyose asa nk’utumva ingaruka z’ibyo avuga nka Perezida wa RDC. Kuri njye mbibona nk’ikibazo yifitiye gikomeye ngomba kwitaho. Bivuze ko ijoro rimwe ashobora kubyuka agakora ikintu utatekerezaga ko gishoboka.”

Ubwo Perezida Tshisekedi yiyamamarizaga kuyobora RDC manda ya kabiri mu mpera za 2023, yavuze ko yiteguye gutera u Rwanda arushinja kuba inyuma y’umutwe wa M23.

Nyuma yo gutsinda yavuze ko agiye guha amahirwe ibiganiro by’amahoro.