Print

Umwana w’imyaka 8 warokotse wenyine impanuka yishe abantu 45 yasubiye iwabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 April 2024 Yasuwe: 1415

Abagenzi 45, bari bavuye mu murwa mukuru Gaborone wa Botswana bagiye muri Pasika mu mujyi wa Moria muri Afurika y’Epfo, bapfuye ubwo bisi bari barimo yagongaga muri ya bariyeri y’urukuta ibuza imodoka kuba zarenga umuhanda, nuko irashya ubwo yikubitaga hasi mu manga muri metero 50 munsi y’iryo teme, nyuma yo kurenga umuhanda.

Uyu mukobwa warokotse yari yajyanwe mu bitaro nyuma yo gukomereka cyane. Ubu ntabwo akimerewe nabi.

Abakuriye ubuvuzi mu ntara ya Limpopo iri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’Afurika y’Epfo, aho iyo mpanuka yabereye, bavuze ko uwo mukobwa yasubiye iwabo n’indege yahagurutse ku kibuga cya Polokwane, ku wa gatatu mu gitondo.

Amafoto abategetsi batangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook agaragaza uwo mukobwa arimo kujyanwa ku ndege ari mu igare ry’abarwayi. Mu maso he hakingirijwe n’igitambaro ndetse bisa nkaho afite igipfuko kizengurutse ku mutwe we.

Mu ifoto imwe, bisa nkaho afite igipupe ku bibero bye.

Afurika y’Epfo izwiho kugira umutekano mucye mu mihanda yayo.

Mu butumwa bujyanye na Pasika yari yatangaje ku wa kane w’icyumweru gishize, mbere yuko iyo mpanuka iba, Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yari yashishikarije abaturage "gukora uko dushoboye kose kugira ngo iyi ibe Pasika itekanye".

Yongeyeho ko idakwiye kuba "igihe aho twicara tugategereza kubona imibare y’impfu cyangwa abakomerekeye mu mihanda yacu".

BBC