Print

Abakinnyi bakiniye mu kibuga kirimo n’inka muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 April 2024 Yasuwe: 1551

Abashumba bari bashoyeinka babisikanaga n’abatoza bari guha abakinnyi amabwiriza, inka zirisha zinyuranamo n’abakinnyi bashaka ibitego.

Miroplast yatsinze Impeesa ibitego 4-0 ku munsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Umupira w’amaguru mu Rwanda ukomeje gutuma benshi bacika ururondogoro aho mu cyumweru kimwe gusa, umukinnyi yambitswe amapingu ku kibuga, abandi bacenga inka muri shampiyona yo ku rwego rw’igihugu.

Miroplast FC yafashe umwanya wa 5 n’amanota 29 nyuma y’imikino 19.