Print

Perezida wa Czech yahishuye icyo yakunze kuri Perezida Kagame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 April 2024 Yasuwe: 2348

Perezida wa Czech, Petr Pavel yavuze ko igihugu cye cyiteguye gufatanya n’u Rwanda mu rugamba rw’iterambere, ashingiye ku bushake yabonanye Perezida Kagame.

Ati“Perezida Kagame namubonyemo umufatanyabikorwa ufite ubushake kandi bavuga ko aho ubushake buri, nta kinanirana. Twizeye kubyaza umusaruro ubu bushake.”

Muri iki kiganiro n’Itangazamakuru, Perezida Kagame yashimiye Repubulika ya Czech, kuba yarabaye Igihugu cyahagurutse ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, kikamagana ibyari biri kuba mu Rwanda, mu gihe ibindi bihugu byari byateye umugongo u Rwanda.

Yavuze ko Czech ari kimwe mu bihugu byatabarije u Rwanda, isaba ko hagira igikorwa Jenoside igahagarikwa.

Ati “Tuzahora tuzirikana ubwo bugwaneza. Uyu muhate w’ubufatanye no guhangana n’ubugizi bwa nabi nibyo bibyara ubushuti buhoraho n’ubwubahane.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko yagize ibiganiro byiza na Perezida wa Czech, Petr Pavel, cyane cyane ku rugendo rw’u Rwanda rwo guteza imbere urwego rw’ubuvuzi.

Perezida Kagame yaboneyeho guhamagarira abashoramari bo muri Czech gushora imari mu Rwanda.