Print

Polisi iri gushaka umusore washyize Viagra mu mazi y’abari baje gusenga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 April 2024 Yasuwe: 16473

Ibi binini bya Viagra bitera ubushake bwinshi bwo gutera akabariro ndetse n’akanyabugabo muri icyo gikorwa.

Ibi byabereye ku rusengero rwitwa disciples internationaux de Thorngrove, Bulawayo, mu muhango wo kwizihiza Pasika, bitera umwuka mubi mu bari baje gusenga.

Abayobozi bavuga ko uyu musore ashinjwa gukora igikorwa y’ubugome,avanga Viagra n’amazi y’itorero,ibintu byatunguye benshi mu bayoboke b’iri dini.

Impamvu zamuteye gukora iki gikorwa kidasanzwe ntiziramenyekana neza, ariko ngo bishoboka ko uyu mwana yabitekereje hanyuma akabikorera abari baje gusenga.

Amakuru yibyabaye yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bituma abazikoresha bacika ururondogoro. Bamwe bagaragaje ko bababajwe n’igikorwa nk’iki cyo gusuzugura aho basengera, abandi bakagaragaza ko batizera ko ibintu byabaye.

ZRP yatangiye guhiga Tracy Sibanda kugira ngo agezwe imbere imbere y’inkiko.