Print

Perezida Kagame yahishuye ukuntu Abafaransa babateye ubwoba ngo ntibafate Butare bigatuma bayifata vuba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 April 2024 Yasuwe: 1243

Perezida Kagame yavuze ko yagize umushyitsi utunguranye icyo gihe mu gicuku,Romeo Dallaire,amubwira ko Abafaransa bavuze ko ingabo ze nizifata Butare zizahura n’akaga gakomeye.

Ati "Ubutumwa bwavugaga ko ‘FPR izishyura ikiguzi mu gihe izagerageza gufata ibice bya Butare. Dallaire yampaye ubutumwa, avuga ko u Bufaransa bufite kajugujugu, intwaro ziremereye watekereza, kandi bwiteguye kubikoresha. Namubajije niba abasirikare b’Abafaransa bava amaraso nk’uko abacu bigenda. Naramushimiye, mubwira ko agenda akaruhuka.’’

Yavuze ko yahise abwira umuyobozi w’ingabo zari muri ako gace, Fred Ibingira kwitegura kurwana.

Ati "Twafashe Butare twari twihanangirijwe gufata. Mu byumweru, igihugu cyose cyari cyafashwe. Twatangiye kucyubaka."

Perezida Kagame yavuze ko uko u Rwanda rwiyubatse ubu nyuma yo gusenywa na Jenoside ari ikigaragaza imbaraga zihambaye abantu bifitemo.