Print

RDC: Abarimu bigaragambije banga kwigisha batarishyurwa imishahara leta ibarimo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 April 2024 Yasuwe: 820

Barasaba mbere y’ibindi byose umushahara wabo wo muri Gashyantare na Werurwe, kwishyura igice cy’imishahara ku barimu bigisha mu mashuri abanza, hamwe n’imikorere mibi mu kwishyura imishahara ya CARITAS.

Umuyobozi wa sendika ya SYECO, Raphael Sefu,yavuze ko ibyo basaba bizakomeza ubuziraherezo.

Yasabye rero uruhare rw’inzego zibishinzwe kugira ngo igisubizo cyihuse kiboneke.

Aba barimu bigaragambyaga banze gukomeza guhembwa na IFOD (Ikigo cy’imari gishinzwe iterambere), CARITAS kandi basaba Guverinoma gukora inshingano zayo zose no kubahitiramo banki nziza bahemberwamo.