Print

Perezida Kagame yaganiriye na Clinton wayoboye USA ku bibazo biri muri RDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 April 2024 Yasuwe: 898

Baganiriye kandi ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, bagaragaza ko hakenewe ibisubizo bya politiki mu kubikemura.

Perezida Kagame na Clinton bemeranyije ko igisubizo cya politiki ari cyo gikenewe kugira ngo impamvu muzi z’intambara ibera muri RDC zikemuke.

Biti “Banaganiriye ku mutekano w’Akarere, bemeranya ko hakenewe igisubizo cya politiki cyakemura impamvumuzi z’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, agira ingaruka ku Karere kose.”

Iki kiganiro kibayeho mu gihe ingabo za RDC zihanganiye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu mpera za 2021. Ni intambara yahungabanyije umubano w’iki gihugu n’u Rwanda.

U Rwanda rushinjwa gufasha M23, rwabihakanye kenshi, rugaragaza ko Abanye-Congo biganjemo abavuga Ikinyarwanda bashinze uyu mutwe kugira ngo birwaneho mu gihe bari bakomeje gutotezwa.