Print

Ibyihebe bya IS byateguje kugaba ibitero ku bibuga bikinirwaho 1/4 cya Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 April 2024 Yasuwe: 1457

Umutwe w’iterabwoba uzwi ku izina rya Leta ya Kisilamu, cyangwa ISIS, watangaje ko ugaba ibitero ku mikino ikomeye ya UEFA Champions League, ya kimwe cya kane cy’irangiza.

Mu nyandiko wasohoye ibinyujije mu bitangazamakuru byawo,wagaragaje ko ugaba ibitero kuri sitade ya Emirates , Parc de Prince ya Paris SG, hamwe n’ibibuga bya Santiago Bernabéu na Metropolitano i Madrid. Ifoto irimo amagambo ngo"Bice Bose", hamwe n’umuntu wa’umukara ufashe imbunda.

Nubwo hari imikino n’ibibuga byibasiwe na ISIS mbere,uyu mutwe ntuzwiho guteguza ibitero byawo hakiri kare,ahubwo uhitamo aho ugaba ibitero mu birori rusange ukabikora bitunguranye.

Umuvugizi wa Arsenal kuri ibi yagize ati: "Dukorana neza cyane na Met Police ku bijyanye n’umutekano w’abafana ndetse n’abakozi bose kuri Stade ya Emirates ku mikino yose. Uko twateguye umukino wo kuri uyu mugoroba ntaho bitandukaniye kandi uburyo bwacu bwo gukorana na Polisi na UEFA buri hejuru mu Bwongereza. "

Kuri uyu wa kabiri nibwo hakomeza imikino ya 1/4 cya UEFA Champions League aho Arsenal yakira Bayern Munich mu gihe Real Madrid yakira Man City.