Print

Rayon Sports yabimburiye izindi kipe gukora umuhango wo #Kwibuka30 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 April 2024 Yasuwe: 773

Abayobozi,abakinnyi,abatoza n’abafana b’amakipe ya Rayon Sports mu bagabo n’abagore,bakoze urugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ni urugendo rwahereye Kicukiro rusorezwa ku rw’ibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Nyuma y’urugendo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro aho bunamiye inzirakarengane ziharuhukiye.

Rayon Sports FC yabimburiye andi makipe mu gutegura igikorwa cyo kwibuka muri mwaka ubwo Abanyarwanda bari kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kugeza magingo aya, abakinnyi bagera ku 9 bakinnye muri Rayon Sports FC nibo bamaze kumenyekana ko bazize Jenoside:

1.Kalisa Innocent

2.Kayombya Charles

3. Munyurangabo Longin

4. Buregeya Anastase (Masaka)

5. Hatangimana Abba

6. Kamali Francois

7. Mugwaneza Wellars

8. Murekezi Raphael (Fatikaramu)

9. Gakwaya Theodate

Abayobozi babaga muri komite ya Rayon Sports bamenyekanye ni 12:

1. Ramutsa Marcel

2. Mujejende Benoit

3. Gatera Carpophore

4. Rutagambwa Janvier

5. Ngizwenayo Anatole

6. Gatari Vianney (Terrible)

7. Niyongira Justin, Viateur

8. Kayombya Selesi

9. Ntaganira J.Pierre

10. Rulinda Ignace

11. Mutaganda Fidel

12. Gasana Oscar