Print

Hamenyekanye igihe Ubwongereza bushobora kuzatangirira kohereza abimukira mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 April 2024 Yasuwe: 984

Sunak arashaka kwimurira ibihumbi by’abasaba ubuhungiro bagera mu Bwongereza baje mu bwato buto buri mwaka mu Rwanda, ariko ibibazo bizanwa n’inkiko bituma iyi gahunda idashoboka.

Minisitiri w’Intebe wa UK Rishi Sunak yakiriye kuri uyu wa 9 Mata Perezida Kagame mu biro bye Downing Street i London.

Nyuma y’inama yahuje Sunak na Kagame i Londres, ibiro bya Sunak byagize biti: "Abayobozi bombi bategerezanyije amatsiko indege zerekeza mu Rwanda mu itumba [spring]."

Kugira ngo bazanwe mu Rwanda bizasaba ko Guverinoma ya UK itambutsa itegeko rishya ku bimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko bifashishije utwato duto.

Bwana Sunak yizeye ko iryo tegeko rizafasha noneho guverinoma kohereza abasaba ubuhungiro bageze mu Bwongereza mu Rwanda,nta ruhushya isabye.

Inteko Ishinga Amategeko izajya impaka kuri iri tegeko ku wa 15 Mata uyu mwaka.