Print

Ngoma:Abantu batatu bapfiriye mu mpanuka y’imodoka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 April 2024 Yasuwe: 2663

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kane tariki 11 Mata 2024. Mu bantu batatu bayipfiriyemo harimo umwana w’umuhungu, se n’undi wari uyiberereye kigingi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko, iyi mpanuka ishobora kuba yaratewe n’umuvuduko.

Ati “Urebye ishobora kuba yaratewe n’umuvuduko, aho yabereye ni ahantu hasa nk’ahamanuka kandi hari iteme, iryo teme barimo bararikora urebye umushoferi asa nk’uwananiwe kuringaniza umuvuduko bitewe n’uko yamanutse haruguru n’ukuntu yari apakiye aho guca ku iteme ahubwo aca ku ruhande igwamo hasi.”

Yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda no gusuzuma ubuziranenge by’ibinyabiziga mbere yo gutangira urugendo ndetse nao kwirinda umuvuduko.