Print

RHA yamaganye ibyo kubakisha amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu hanze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 April 2024 Yasuwe: 4798

RHA ivuga ko kuyubakisha bihindura imiterere y’inyubako bikaba binasebetse haba ku Banyarwanda no ku bashyitsi basura igihugu.

Ikigo cy’igihugu cy’imyubakire cyasabye uturere kwita kuri iki kibazo cy’amakaro atabereye ijisho kandi atarengera ibidukikije yubakishijwe ku nkingi z’amabaraza, hejuru ku mazu atandukanye.

Iyo myubakishirize y’amakaro yagaragaye mu turere twinshi dutandukanye ndetse bamwe babifataga nk’umuderi.

Hari amakuru avuga ko abaturage babikoze babitegetswe n’ubuyobozi gusa byagaragaye ubu ko atujuje ubuziranenge.