Print

Goma: Leta yafashe abantu 60 bakekwaho kwica abantu no kwiba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 April 2024 Yasuwe: 1333

Aba barimo abakekwaho kuba baragabye igitero ahitwa « entrée présidentielle ».

Ku byerekeye ubwo bwicanyi bwahitanye abantu benshi ku mugoroba wo ku wa gatatu,ubuyobozi bw’umujyi bwatangaje ko abakekwaho icyaha bafashwe bashyikirizwa ubutabera.

Adatanze ibisobanuro birambuye ku byabaye cyangwa umubare w’abapfuye, yagize ati: “Byari ubujura. Abakoze iki gikorwa bari mu maboko yacu. Ndababwira,twabonye aho abajura bajugunye imyenda ya gisirikare bakoresheje muri icyo gikorwa, n’intwaro bajugunye. Komisiyo ishinzwe kumva no gukora iperereza yamaze gushyirwaho. Ibisubizo nyabyo muzabihabwa n’inkiko.Murabizi, habaye no kutubahiriza amabwiriza. Twavuze ko nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, moto zitagomba kuzenguruka. ”

Komiseri Mukuru Kapend kandi yasabye ko “abavunja amafaranga n’abakoresha amakarita mu bucuruzi n’ibindi bikorwa,batagomba kurenza saa kumi n’imwe z’umugoroba bagikora”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Goma yemeza ko ibyabaye bifitanye isano no kutubahiriza amabwiriza y’umutekano. Arakeka kandi ko habaye ubufatanyacyaha mu bujura bwabaye kuwa Gatatu.