Print

MONUSCO yasubije abayishinje guha ibikoresho M23

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 April 2024 Yasuwe: 3335

Abakoresha izi mbuga bavuze ko ubwo MONUSCO yavaga mu kigo cya Rwindi muri teritwari ya Rutshuru,basigiye ibikoresho byinshi bizima umutwe wa M23.

Umuvugizi wa MONUSCO i Beni, Jean Tobie Okala, yagize ati:“Nta mpano zatanzwe. Imodoka zasigaye inyuma ni ibikoresho bidakora. Intwaro zose, amasasu, ibikoresho kabuhariwe birimo itumanaho n’iby’ubugenzuzi, amashanyarazi na moteri bikora byavanywe neza mu birindiro bya Rwindi na Nyanzale. ”

Ku bwe, ibinyabiziga bike bidakora hamwe na za moteri n’ibindi bitari bigikoreshwa byasigaye muri icyo kigo kubera igihe gito bari bafite kandi nta bushobozi bwo kubitwara bari bafite.

Mu minsi mike ishize, MONUSCO yavuye by’agateganyo mu birindiro byayo bya Rwindi muri Rutshuru mu rwego rwo kujya gutanga ingufu mu tundi turere,nyuma y’icyifuzo cya guverinoma ya Kongo.