Print

AS Kigali yishyuye abakinnyi mbere yo guhura na APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 April 2024 Yasuwe: 573

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,uyu mushahara aba bakinnyi bawakiriye nyuma yo kumara icyumweru baranze gukora imyitozo batarishyurwa. Iyi kipe yatangiye kwitegura umukino w’ikirarane ifitanye na APR FC ku wa Mbere, tariki 15 Mata 2024 saa 15:00 kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umukino ukomeye cyane kuko mu gihe, Ikipe y’Ingabo yawutsinda yazahita yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatanu yikurikiranya.

Ni ubwo bimeze bityo ariko Ikipe y’Umujyi ni imwe muzananiye APR FC muri iyi myaka ya vuba kuko Ikipe y’Ingabo iheruka kuyitsinda muri shampiyona mu 2018.