Print

Masisi: Rukomeje kwambikana hagati ya M23 na FARDC/Wazalendo

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 15 April 2024 Yasuwe: 1771

Amakuru aturuka muri ibyo bice yanatangajwe kuri X avuga ko, iyi mirwano ivugwa yabereye cyane ahitwa i Nyamubingwa, muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga, muri Teritwari ya Masisi.

Ku Cyumweru, hari habaye indi mirwano ku muhanda Vunano-Kimoka ndetse n’ahantu bakunze kwita "Chez Madimba", ndetse no ku yindi misozi ireba umujyi wa Sake, muri Gurupoma ya Kamuronza, muri iyi Teritwari ya Masisi n’ubundi.

Kugeza ubu SADC ntiri kuvugwa cyane mu rugamba kuko M23 ariyo bivugwa ko iri kwiganza no kubona instinzi aho ikomeje kwirukana FARDC .

Abakurikiranira hafi Politiki y’akarere bemeza ko Afurika y’epfo yaba yaratangiye kumva impamvu M23 idwana kandi bishobora kuzatuma hafatwa undi mwanzuro utari ukurwana.