Print

Abanyafurika batatu bari mu mazi abira kubera gushinjwa kureka umushinwa akabatsinda mu irushanwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 April 2024 Yasuwe: 1478

Amafoto na video byerekana abanya-Kenya Robert Keter na Willy Mnangat hamwe n’umunya-Ethiopia Dejene Hailu berekana umurongo wa nyuma mbere y’uko bareka He akabatsinda.Harakekwa ko yabahaye ruswa ngo bitsindishe.

He, w’imyaka 25, yahise abasiga isegonda rimwe gusa, bo baranganya ku mwanya wa kabiri.

Ibi bintu byanenzwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Bushinwa.

Umuvugizi w’ishyirahamwe ry’imikino i Beijing yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko bari gukora iperereza ku byabaye, yongeraho ati: ’’Tuzamenyesha abantu ibyavuyemo iryo perereza nirirangira.’’

Xstep, kompanyi y’ibikoresho by’imikino yateye inkunga iri siganwa ikaba inafitanye amasezerano na He, yabwiye ikinyamakuru cya leta y’Ubushinwa The Paper iti: ’’Ibintu biri gukorwaho iperereza ngo bihinyuzwe n’impande zitandukanye. Andi makuru azatangazwa naboneka.’’

He, w’imyaka 25, yatsindiye umudari wa zahabu muri marathon mu mikino ya Asia yo mu 2023 i Hangzhou akaba ari nawe wa mbere kuri iyo ntera mu gihugu.

Itangazo urwego rureba imikino ngororamubiri ku isi (World Athletics ) rwahaye BBC dukesha iyi nkuru rigira riti: ’’Twabonye iyo video irimo kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga ... kandi twamenye ko harimo gukorwa iperereza n’ababishinzwe.

’’Ubuziranenge mu mikino yacu nicyo kintu dushyira imbere muri World Athletics. Mu gihe iryo perereza rigikomeje, nta bindi birenze aho dushobora kuvuga.’’

Yaba He, Hailu, Keter cyangwa Mnangat nta n’umwe uragira icyo avuga kuri iri perereza.