Print

RDC: Gen. Tshiwewe yahishuye icyo bazakorera umusirikare wese uzagambanira igihugu

Yanditwe na: Emmy 16 April 2024 Yasuwe: 1427

Mu gihe yahamagariye igisirikare n’abapolisi kwamagana abashaka kubashishikariza kwifatanya n’umwanzi, General Christian Tshiwewe yashimangiye ubufatanye bwiza hagati y’ingabo na polisi mu rwego rwo kurinda abaturage.

Ati: “Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Polisi y’Igihugu cya Congo, dufite inshingano zo kubaha imyambaro twambara. Tugomba kubahiriza inshingano zacu, zo kurengera ubusugire bw’igihugu cyacu, kurengera abaturage n’umutungo wabo. ”

Yahamagariye abasirikari n’abapolisi bo muri Congo kubahiriza icyivugo cyabo: “Ntuzigere uhemukira Congo.”

Umugaba w’ingabo yahishuye ko hari ba ofisiye mu gisirikare n’igipolisi “bafatiwe i Lubumbashi, muri Haut-Katanga. Aba bari i Kinshasa kubera ubuhemu”.

Gen. Tshiwewe kandi yagarutse kuri disipuline asaba abasirikare n’abapolisi kwitwara nk’abanyamwuga, aho yakomeje agira ati: "Ntukajye mu makimbirane ashingiye ku butaka, ntukibe ibintu by’abandi, amazu y’abandi."

Nyuma yaje gutangaza ko, ku mabwiriza y’umukuru w’igihugu, Félix Tshisekedi, hateganijwe akarasisi ka gisirikare ko gushyigikira abasirikare boherejwe ku rugamba kurwanya abanzi ku itariki ya 30 Kamena.

Umugaba mukuru wa FARDC yatangaje ibi mu gihe ingabo ze zikomeje kuvugwa no gufatirwa mu byaha bikomeje kwibasira abo baturage bakabaye bashinzwe kurinda n’ibyabo, by’umwihariko mu Mujyi wa Goma, aho muri iyi minsi bakomeje kuvugwa mu bwicanyi n’ubujura bwa hato na hato kuva aho M23 ifungiye amayira yose agaburira uyu mujyi.