Print

Umuvugizi wa Perezida Felix Tshisekedi yavuze ku mukoresha we wari mu rusengero

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 16 April 2024 Yasuwe: 1968

Tina Salama umuvugizi wihariye wa Perezida Félix Tshisekedi, watanze ubutumwa akoresheje urubuga rwa x, asobanura ko impamvu Tshisekedi yagaragaye mu misa,ari uko yari amaze igihe kirenga iminsi irindwi atagaragara, aho muri Icyo gihe hagiye hatangwa amakuru atandukanye ndetse amwe yavugaga ko yagiye kwivuza mu buryo bw’ibanga mu gihugu cy’u Bubiligi.

Abavugaga ayo makuru bari bashingiye ku makuru bavuga ko yatanzwe n’umusirikare wo mu barinzi bahafi barinda Tshilombo, nyuma yabwo uwo musirikare yaje kwicirwa i Kinshasa. Bagahera ko bavuga ko aricyo uwo musirikare yazize. Byari byavuzwe ko yahishuye amakuru avuga ko perezida Félix Tshisekedi yerekeje kwivuza mu buryo bw’i banga i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi,indwara y’imyanya myibarukiro, ngo yihagarika nabi kandi ngwakaba agendana n’indwara ya prostate.

Ahagana ku munsi w’ejo hashize isaha z’igicamunsi herekanwe amashusho Tshisekedi ari mu rusengero imbere asenga.

Ibi nibyo umuvugizi we, yasobanuye mu butumwa bugufi yatanze, aho yavuze ko Tshisekedi yari mu muhango wo kwibuka Mulumba Kalemba Gérard umaze imyaka ine yari tabye Imana.

Yagize ati: “Perezida Félix Tshisekedi yitabiriye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15/Mata 2024 i Kinshasa mu misa yo gushimira no kwizihiza isabukuru y’imyanya ine ishize nyakubahwa Gérard Mulumba Kalemba wahoze ari umuyobozi mukuru winzu ya gisivile yitabye Imana.