Print

Umwe mu bakinnyi Kiyovu Sports yagenderagaho yayisabye ko batandukana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 April 2024 Yasuwe: 936

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Mata 2024, uyu Munya-Sénégal yandikiye Kiyovu Sports, anamenyesha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ko yasheshe amasezerano yari afitanye n’iyi kipe yo ku Mumena.

Ati "Nshingiye ku kuba mutarubahirije ingingo ya 11 mu masezerano y’imyaka itatu nari nasinye, aho maze amezi abiri ntahembwa kandi nkaba mbayeho nabi i Kigali, ayo masezerano ararangira kuva igihe iyi baruwa ibagereraho ndetse ikagera no kuri FERWAFA."

Uyu mukinnyi yasabye kandi Kiyovu Sports kumuha igihe impande zombi zigomba kumvikanira ku buryo nyabwo bwo gutandukana mu mahoro.

Chérif Bayo yatandukanye na Kiyovu Sports mu gihe habura imikino ine ngo umwaka w’imikino wa 2023/24 urangire.

Bayo yageze muri Kiyovu Sports mu Mpeshyi ya 2023, asinya amasezerano y’imyaka itatu.

Urucaca ruzasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Mata, aho ruzakina na APR FC mu mukino w’Umunsi wa 27 wa shampiyona