Print

Abaganga ba RDF batangiye kuvura abaturage ku buntu

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 17 April 2024 Yasuwe: 465

Umwe mu barwayi witwa Nyiransabimana Alphonsine, yumvise iki gikorwa ko kizabera mu Karere ka Karongi, biba ngombwa ko aturuka ku Nkombo mu Karere ka Rusizi, ajya kwivuza uburwayi bwo mu nda amaranye imyaka itanu.

Nyiransabimana yavuze ko amaze kujya mu bitaro birenga bitatu byo mu Ntara y’Iburengerazuba, ariko bamusuzuma bakabura indwara kandi yumva ababara.

Ati “Mu rubavu rumwe harabyimbye iyo mpakoze numva mbabara cyane, nkababara umutwe, mu gatuza hakandya najya no mihango nkababara cyane, ariko nahakora n’intoki nkumva hameze nk’igiti, ubu rero naje ngo bamvure kandi nizeye ko nzakira”.

Undi murwayi na we wagiye guhabwa serivisi n’izi Ngabo z’u Rwanda, avuga ko amaze igihe yivuza ariko abaganga bakamwohereza ku bitaro bikuru muri aka karere, yagerayo ntibabashe kumuvura ngo akire, nyuma yaje guhamagarwa bamubwira ko hari inzobere z’abaganga zaje kuvura aho kuri ibyo bitaro, ajyayo kugira ngo afashwe.

Ingabo zirimo gutanga ubwo buvuzi, zizavura indwara zidakunze kuvurirwa ku bitaro n’amavuriro kubera ko nta nzobere zazo zihaba.

Zimwe mu ndwara bimwe mu bitaro biherereye mu turere zidafitiye inzobere zizivura, zirimo indwara z’amagufwa, indwara zidakira ziganjemo umutima n’izindi.

Dr. Ayingeneye Violette, Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bikuru bya Kibuye, yishimiye iki gikorwa cy’izobere z’abaganga mu Ngabo z’u Rwanda, kuko hari zimwe mu ndwara ziba zidashobora kuvurwa n’abaganga batabizobereyemo.

Ati “Iyo urebye uburyo iki gikorwa kiba cyitabiriwe bigaragaza icyizere abaturage bafitiye Ingabo z’u Rwanda, kubera serivisi nziza zitanga”.